Hifashishijwe itegeko No 058/2021 ryo kuwa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru yihariye y’ibanga, aho Banki ya Kigali Plc itunganya kandi ikagenzura amakuru y'abakiriya. Banki yashyize mu bikorwa ingamba za tekiniki n’ubuyobozi kugira ngo urwego rw’umutekano rujyanye n’ingaruka ziterwa n’amakuru yawe banki ikusanya kubakoresha serivisi za banki.
Kubwibyo, Banki ya Kigali Plc ikeneye uburenganzira bwawe bwo gukusanya, gukoresha no kubika amakuru yawe bwite muri serivisi za banki wemera ibi bikurikira;
Njyewe, ndemera ko Banki ya Kigali Plc ishobora gutunganya amakuru yihariye yatanzwe hagamijwe serivisi za banki no gusangira amakuru yanjye n’ubuyobozi bw’imbere mu gihugu ndetse n’amahanga, kubika amakuru yavuzwe haruguru mu Rwanda cyangwa hanze yu Rwanda nkuko byemejwe n’amategeko ariho. n'abayobozi babishinzwe.
Nemera ko amakuru yanjye bwite yakusanyijwe ashobora gusangirwa gusa n’impushya zemewe. Banki ya Kigali Plc izakomeza guharanira kubika amakuru yanjye bwite kandi mw'ibanga, Izagumana amakuru yanjye gusa kugirango isohoze intego zavuzwe haruguru.
Mfite uburenganzira bwo gukuramo uburenganzira bwanjye bwo gutunganya amakuru yanjye muri Banki ya Kigali.
Ndemeranya ko nasomye kandi numvise neza ingingo n'amasezerano y'aya masezerano.